RAPORO Y'IBURANISHA MU CYICIRO CY'ICYITEGEREREZO

Inkiko Gacaca zatangiye imirimo y’iburanisha ku itariki ya 10 Werurwe 2005. Icyo gikorwa cyarebaga Inkiko Gacaca zo mu cyiciro cy’icyitegererezo gusa, harimo izo mu Mirenge 12 zari zaratangiye ikusanyamakuru ku itariki ya 19 Kamena 2002 n’izindi 106 zari zaratangiye imirimo y’ikusanyamakuru ku itariki ya 25 Ugushyingo 2002.

Ababuranishijwe ni abantu Inkiko Gacaca z’Utugari zari zarashyize mu rwego rwa kabiri nkuko ingingo ya 51 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo ku itariki ya 19 Kamena 2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko Gacaca ibiteganya.

Imibare igaragara muri iyi raporo ni iy’ababuranishijwe kugeza ku itariki ya 14 Nyakanga 2006 ni ukuvuga iburanisha riraye riri butangire mu Nkiko Gacaca zose ziri mu gihugu.

Ibi ntibivuga ariko ko buri Rukiko Gacaca rwo mu cyiciro cy’icyitegererezo rwaburanishije urubanza rwa nyuma uwo munsi, imanza na nyuma yaho zarakomeje ; iyi raporo ikaba yari igamije kwerekana aho umusaruro w’iburanisha wari ugeze mbere y’uko abantu bose barangamira iburanisha mu gihugu hose.


Iyi raporo irerekana umurimo ukomeye wakozwe nk’Inkiko Gacaca z’Utugari wo kwegeranya amakuru yose yerekana uko jenoside yakozwe, abayigizemo uruhare, hagamijwe gukora amadosiye yabo no kubashyira mu nzego mbere yo kuyohereza mu Nkiko zifite ububasha bwo kubaburanisha.

Irerekana kandi akazi kakozwe n’Inkiko Gacaca z’Imirenge n’Ubujurire buri rwose mu bubasha bwarwo.


Turashimira inzego zose zaba iza Leta, iz’Imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’imirimo y’Inkiko Gacaca.

- RAPORO Y'IBURANISHA MU CYICIRO CY'ICYITEGEREREZO[PDF]

 

Indimi: Igifaransa | Icyongereza

Twandikire maze utange ibitekerezo cyagwa ubaze ibibazo kuri:

gacaca@rwanda1.com

 

AMAKURU

- Urutonde rw'abaregwa jenoside bafunguwe byagateganyo ku wa 29/08/2005 hashingiwe ku itangazo rya Perezidence ya Repubulika y' U Rwanda.[PDF]

- Amabwiriza arebana n'ikurwa mu Nteko ry'Inyangamugayo.[PDF]

- Imanza zimaze gucibwa hamwe n'ibyemezo by'Inkiko. [PDF]

- Ibyagezweho mu cyiciro cy'icyitegererezo. [PDF]

- Itegeko ngenga rishya rigena imiterere, ububashya n'imikorere y'Inkiko Gacaca. [PDF]

- Abambwiriza arebana no kwakira ubuhamya. [PDF]

- Abambwiriza arebana n'Indorerezi, abanyamakuru n'abashakashatsi. [PDF]

- Iminsi Inkiko Gacaca ziteraniraho mu Karere n'Umujyi. [PDF]

- Urutonde rw'ababuranishijwe kuri 10 werurwe 2005. [PDF]

- Amafishi akoreshwa n'Inkiko Gacaca mw'ikusanyamakuru. [PDF]

- Raporo y'Ikusanyamakuru[PDF]

*** Umubare w'abaregwa mu gihugu cyose

*** Umubare w'Abarokotse mu gihugu cyose

***Indi mibare y'ingenzi

- Itegeko ngenga N° 10/2007 ryo kuwa 01/03/2007 [PDF]

- Amabwiriza N° 11/07 yo kuwa 02/03/2007 arebana no gushyiraho inteko nyinshi

- Amabwiriza N° 12/07 yo kuwa 15/03/2007 arebana no gusubiramo imanza zaciwe

- Amabwiriza N° 13/07 yo kuwa 20/03/2007 arebana no gushyira mu bikorwa ibiteganywa n'Itegeko Ngenga

- Amabwiriza N° 14/07 yo kuwa 30/03/2007 arebana no kuriha umutungo wononw

- AMABWIRIZA Nº15/2007 YO KU WA 01/06/2007 AREBANA NIRANGIZWA RYIBIHANO BIHABWA UMUNTU WIREZE, AKEMERA ICYAHA, AKICUZA AGASABA IMBABAZI BIKEMERWA NURUKIKO GACACA

- Itangazo ryo guhagarika imirimo y'Inkiko Gacaca kubera Icyunamo 2007

- ITANGAZO RIGENEWE INYANGAMUGAYO ZINKIKO GACACA

- GAHUNDA Y'INAMA N'INYANGAMUGAYO Z'INKIKO GACACA MU MIRENGE YOSE Y'IGIHUGU

- BYUMA FRANCOIS XAVIERS CASE

- ITEGEKO NGENGA N° 13/2008 RYO KU WA 19/05/2008 [PDF] New!!!

- AMABWIRIZA Nº 16/2008 YO KU WA 05/06/2008 AREBANA NIMANZA ZABAREGWA IBYAHA BYA JENOSIDE NIBINDI BYAHA BYIBASIYE INYOKOMUNTU BYO MU RWEGO RWA MBERE, IMANZA ZA JENOSIDE ZIZAVA MU NKIKO ZISANZWE NIZA GISIRIKARE NO GUSUBIRAMO IMANZA MU NKIKO GACACA. [PDF] New!!!

 

* BYUMA FRANCOIS XAVIERS CASE [PDF] New!!!